Abashoferi b’abagore bashimiwe gukurikiza amategeko y’umuhanda uko bikwiye
Kuri uyu wa 24 Kamena 2026, mu mujyi wa Kigali abashoferi b’abagore bifatanyije na bagenzi babo bo mu bindi bihugu, bizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore w’umushoferi. Mu ijambo umuyobozi mukuru wa SGF yageneye abitabiriye iki gikorwa, yashimiye abagore kwitwara neza babungabunga umutekano wo mu muhanda, kuko mu mwaka ushize mu madosiye 317 yakiriwe na SGF ajyanye n’abateje impanuka batwaye ibinyabiziga bidafite ubwishingizi nta mugore n’umwe wagaragayemo.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa SGF (Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka) yagaragaje ko abagore ugereranyije n’abagabo bitwararika bagakurikiza amategeko y’umuhanda kandi mbere yo gutwara ibinyabiziga bakabanza kugenzura neza niba ibyangombwa byose bisabwa babifite. Yabasabye kugira uruhare mu gukumira impanuka n’ibindi bibazo bigaragara ku bashoferi batwara batujuje ibyangombwa, bakajya bagira inama abagabo babo na basaza babo ndetse n’abagabo muri rusange batwara ibinyabiziga, kuko usanga impanuka nyinshi ziterwa nabo biturutse ku bushishozi buke.
Uwitonze Chantal, atwara ikamyo. Yasobanuye ko impanuka nyinshi zo mu muhanda ziterwa no kuba abagabo batarumva neza akamaro ko gukurikiza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda. Yemeje ko nk’abashoferi b’abagore biyemeje kugira uruhare mu kugira inama abagabo bagakurikiza ibisabwa, harimo no gufata ubwishingizi ku gihe.
Umuyobozi wa koperative y’abashoferi mu Rwanda bwana Mugabo Gilbert yasobanuye ko bateguye uyu munsi mu rwego rwo gushyigikira abagore b’abashoferi no kubashishikariza kurwanya impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.