Abatunze ibinyabiziga baragirwa inama yo kubifatira ubwishingizi ku gihe

Mu gihe umuntu atunze ikinyabiziga kidafite ubwishingizi, aba afite ibyago byo kuba igihe icyo aricyo cyose ikinyabiziga cye gishobora guteza impanuka. Mu gihe impanuka ibaye, Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka (SGF) gitanga indishyi ku byangijwe cyangwa ku bantu yakomerekeje, ariko ibyo byose nyuma SGF ibyishyuza nyir’ikinyabiziga. Bamwe mu bagizweho ingaruka n’ikibazo cyo gutunga ibinyabiziga bidafite ubwishingizi, bicuza impamvu batabufatiye igihe, ariko bakanaba bagira inama bagenzi babo kwirinda aya makosa.

Nteziyaremye Theogene, ni umugabo atuye mu karere ka Burera wagizweho ingaruka no kuba atarafatiye ubwishingizi moto ye, igateza impanuka yahitanye murumuna we wo kwa se wabo witwaga Niyomurinzi Jean Paul, ikanasenya inzu. Asobanura ko iyi moto ye yari ibitse, uyu murumuna we wo kwa sewabo araza arayifata arayitwara. Bitewe n’ubumenyi buke nk’uko raporo yakozwe na polisi ibigaragaza yagonze inzu nawe arakomereka. Yajyanywe kwa muganga ariko ibikomere yatewe n’impanuka bimuviramo urupfu, n’ikinyabiziga gifatirwa na polisi.

Nteziyaremye avuga ko ibi byago byamuteje igihombo gikomeye, kuko amaze iminsi asiragira ashaka uburyo yasubizwa moto ye, n’ubwo ababyeyi b’uwitabye Imana bo bamuhaye imbabazi, bakamusinyira urwandiko rw’uko ntacyo bamukurikiranyeho.

Ashimira cyane uyu muryango wamuhaye imbazi, agasaba n’abandi bahura n’ingorane kujya bumvikana bagakemura ibibazo bafitanye bitarinze kubajyana mu buyobozi. Uyu mugabo anashishikariza abantu bose batunze ibinyabiziga kujya bitwararika bakabifatira ubwishingizi ku gihe,kuko mu gihe biteje impanuka bibagiraho ingaruka zo kwishyura indishyi z’umurengera ndetse bakanatakaza umwanya birukanka muri ibi bibazo.

Ubuyobozi bwa SGF nk’uko biri mu nshingano zabwo zo gutanga indishyi ku bangirijwe ibyabo ndetse n’abakomerekejwe n’ibinyabiziga bitamenyekanye cyangwa bidafite ubwishingizi, burashishikariza abantu gukumira no kwirinda impanuka, ariko kandi bagafata ubwishingizi bw’ibinyabiziga byabo kandi ku