Abonewe n’inyamaswa iburasirazuba bahawe indishyi banakemurirwa ibibazo bijyanye n’ubwone
Muri gahunda isanzwe ikorwa n’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) ijyanye no gutanga indishyi kubonerwa n’inyamaswa, kuva kuri uyu 14 kugeza 17 Knama 2024 abakozi ba SGF babariye banasinyisha indishyi abahinzi n’aborozi bangirijwe imyaka yabo n’amatungo bo mu ntara y’iburasirazuba mu turere twa Bugesera, Kirehe, Gatsibo, Kayonza na Ngoma. iki gikorwa cyanahurijwe hamwe no gukemura ibibazo bitandukanye bijyanye n’abasinyiye amafaranga ntibayabone kuri konti zabo, abatanze dosiye z’ubwone ntibahererwe igisubizo hamwe na bagenzi babo, cyangwa abari baratanze konti zitarizo amafaranga yabo ntabagereho.
Mukabutera Theresie, yasinyiye amafaranga y’ubwone mu kwezi kwa 5 uyu mwaka wa 2024, ariko amafaranga ntaragera kuri konti ya SACCO yari yatanze. Yashimiye SGF kuba yaje gukurikirana ibibazo bafite, akaba yizeye ko mu minsi mike amafaranga yari yabuze bizaba byakemutse.
Ubuyobozi bwa SGF bwemeza ko gutanga serivisi nziza ku bagenerwabikorwa ari ingenzi, akaba ari muri urwo rwego ahagaragara abaturage bangirizwa n’inyamaswa hose bahasura mu buryo buhoraho, mu rwego rwo kuba hafi abaturage, bagahabwa indishyi ku gihe kandi hakitabwa ku bijyanye no gutanga indishyi ikwiye kandi ku gihe, bafatanyije n’inzego z’ibanze n’abandi bafatanyabikorwa.