Amarushanwa national Volley ball Junior League mu bakobwa yatsinzwe na G.S St Aloys, na Gisagara V.A mu bahungu

Kuri uyu wa 1 Werurwe 2026, hasojwe shampiyona y’abato national Volleyball Junior League 2025-2026. Aya marushanwa yateguwe na federation Rwandaise de volley ball (FRVB)ku bufatanye n’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka(SGF) yabereye kuri petit stare I Remera mu mujyi wa Kigali.

Mu byiciro byombi abahungu n’abakobwa,ibikombe byegukanywe na groupe scolaire Saint Aloys y’i Rwamagana mu bakobwa, mu bahungu gitwarwa na Gisagara volleyball Academy.

Mu cyiciro cy’abakobwa, ikipe ya St Aloys y’i Rwamagana yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya St Bernadette amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma biba igikombe cya gatatu yegukanye yikurikiranya. Ikipe ya Lycee de Nyanza niyo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda ikipe ya St Joseph y’I Kabgayi.

Shampiyona y’abato (Junior League) ni shampiyona  ngarukamwaka, itegurwa ku bufatanye bw’ibigo by’amashuri ndetse na federasiyo y’umukino wa volleyball mu Rwanda igaterwa inkunga na SGF

Shampiyona y'uyu mwaka yatangiye mu Kwakira umwaka ushize wa 2025 aho yari igizwe n’amakipe 19 yose hamwe harimo amakipe 5 y’akobwa ndetse na 14 y’abahungu.