DAF wa SGF yitabiriye isozwa ry’imikino ya volley ball y’igikombe cy’intwari

Kuri uyu wa 2 Gashyantare 2025, umuyobozi w’ishami ry’imari n’ubutegetsi (DAF) wa SGF yitabiriye isozwa ry’amarushanwa y’igikombe cy’intwari yateguwe na frvb umufatanyabikorwa wa SGF ku bufatanya n’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari n’imidari.

Iri rushanwa ryatangijwe kuwa 31 Mutarama 2025, risozwa kuwa 2 Gashyantare 2025. Mu bagabo, igikombe cyatwawe n’ikipe ya KEPLER, naho mu bagore cyegukanwa n’ikipe ya police volley ball club.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe umunani mu bagore n’ umunani mu bagabo, rikaba ritegurwa mu rwego rwo guha icyubahiro no kuzirikana intwari z’igihugu. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Nkusi Deo n’umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Régis, nibo bashyikirije ibihembo amakipe yitwaye neza muri iri rushanwa.