Gahunda ya SGF yo guhura n’abafatanyabikorwa mu duce tubamo ubwone yasoreje mu mujyi wa Kigali

Igikorwa SGF imazemo iminsi cyo guhura n’abafatanyabikorwa mu ntara zose, Kuri uyu wa 5 Gicurasi 2025, cyasoreje mu mujyi wa Kigali ku biro by’ikigega cyihariye cy’ingoboka(SGF). Hahuriye uturere twa Bugesera,Kamonyi,Kicukiro na Nyarugenge. Ibiganiro byibanze ku gukumira inyamaswa zangiriza abaturage ziturutse mu migezi n’ibiyaga byo muri utu turere.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa SGF madamu Nibakure Florence yashimiye abayobozi bitabiriye iyi nama, ku bufatanye n’umuhate bagira mu gutunganya amadosiye y’abaturage basaba indishyi, ariko abasaba kongera imbaraga mu gukumira inyamaswa zona, no kongera ubushishozi hagabanuka ubwiyongere bw’abasaba indishyi mu buriganya, kuzuza ibyangombwa bisabwa mu gusaba indishyi, gukemura ikibazo cy’abaturage bahinga imirima yegereye aho inyamaswa zona no kwirinda kujya aho bagirira ibibazo byo gukomeretswa nazo.

Abitabiriye iyi nama bishimiye kuba SGF yateguye iyi nama ngo baganire ku buryo bw’imikorere n’imikoranire, basobanuza banatanga inama n’ibitekerezo byatuma ikibazo cy’inyamaswa zangiriza abaturage n’uburyo bahabwa indishyi byarushaho kunozwa, umuturage agahabwa serivisi inoze, ariko kandi hakanakumirwa abatuma imitangire ya serivisi itagenda neza n’abishyuza indishyi babeshya hagamijwe kuzamura agaciro k’ibyo basabira indishyi.

Iyi gahunda yo guhura n’abafatanyabikorwa yateguwe na SGF yatangijwe kuva ku itariki 23 Mata mu ntara y’uburasirazuba, ikomereza mu ntara y’amajyaruguru kuya 28 Mata, 29 Mata ibera Rusizi, ku ya 30 ibera mu majyepfo. Abayitabiriye bagaragaje ko yabaye ingirakamaro, kuko barushijeho gusobanukirwa umusanzu basabwa ngo ikibazo cy’ubwone bukomeje kuzamuka kibonerwe umuti, hanatangwa serivisi inoze kandi yihuse.