Gisagara niyo yegukanye igikombe mu bagabo naho Bugesera icyegukana mu bagore mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa ya sitting volley aterwa inkunga na SGF.
Kuri uyu wa 24 Werurwe 2024, nibwo hasojwe amarushanwa y’icyiciro cya nyuma cy’imikino ya sitting volley. Iyi mikino y’icyiciro cya nyuma yaberaga mu karere ka Bugesera, yari yatangiye ku wa 23/3/2024, yasojwe ikipe y’ akarere ka Gisagara mu bagabo ariyo yegukanye igikombe, naho mu bagore igikombe cyegukanwa n’ikipe y’akarere ka Bugesera. Madamu Rose Uwamariya wari uhagarariye Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka yashimiye abateguye iyi mikino n’abayitabiriye.
Madamu Uwamariya yashimimye uburyo iyi mikino yateguwe, yizeza iri shyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga ko SGF izakomeza kubaba hafi muri gahunda bategura zigamije guteza imbere amakipe y’abafite ubumuga.
Bwana Jean Baptiste Murema, perezida w’ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga(NPC) yashimiye SGF ku nkunga n’imikoranire myiza bifasha mu guteza imbere imibereho y’abafite ubumuga. yasabye abakinnyi gukomeza umuhate mu myitozo, bakajya batsinda no mu byiciro mpuzamahanga.
Iyi mikino y’icyiciro cya nyuma yari yitabiriwe n’amakipe 8 mu bagabo naho mu bagore yitabiriwe n’amakipe 4. Amarushanwa y’icyiciro gitaha biteganyijwe ko azatangira mu kwezi kwa Nzeri muri uyu mwaka wa 2024.