Ikipe ya Bugesera mu bagore n’iya Musanze mu bagabo nizo zegukanye ibikombe mu marushanwa ya sitting volley ball aterwa inkunga na SGF

Ku itariki 22 n’iya 23 z’ukwezi kwa Werurwe 2025 nibwo hakinwe imikino isoza  amarushanwa y’icyiciro cyanyuma cy’umwaka wa 2024-2025 muri sitting volley ball. Aya marushanwa aterwa inkunga n’Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka (SGF) yabereye kuri petit stade I Remera yarangiye ikipe ya Bugesera mu cyiciro cy’abagore ariyo yegukanye igikombe, naho mu bagabo gitwara n’ikipe ya Musanze.

Abakinnyi bari bitabiriye aya marushanwa bari baherekejwe n’abayobozi mu turere baje baturukamo, abafana ndetse n’abandi bantu batandukanye bari baje gukurikirana iyi mikino. 

Aya marushanwa ategurwa na komite y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda, iterwa inkunga na SGF mu rwego rwo gushyigikira abafite ubumuga, kuko bamwe mu bakina sitting volley baba baratewe ubumuga n’impanuka zo mu muhanda. Ni muri uru rwego SGF igira uruhare mu gushyigikira iyi mikino, kuko mu nshingano zayo harimo gutanga indishyi ku batewe impanuka n’ibinyabiziga bitamenyekanye, ibidafite ubwishingizi cyangwa ibyibwe.