Ikipe ya volley ball ya SGF yatsinze iya MINICT

Mu rwego rw’imikino y’amarushanwa ahuza abakozi, kuri uyu wa 13 Nzeri ikipe ya SGF yatsinze iya MINICT mu mukino wa volley ball wabereye ku kibuga cya paruwasi ya Kicukiro. Uyu mukino wasoje SGF itsize amaseti 3 kuri 2 ya MINICT bari bahanganye. Ubuyobozi bwa SGF bwashimiye abakinnyi ku muhate n’ishyaka bagaragaje, anashimira bagenzi babo bari baje kubafana.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa SGF madamu Nibakure Florence ndetse n’umuyobozi w’ishami rishinzwe Imari n’Imiyoborere madamu Uwamariya Rose bashimiye abakinnyi bahaye SGF intsinzi n’ishema. Babijeje ko ubuyobozi buzakomeza kubashyigikira kugira ngo bakomeze bagere ku ntsinzi ndetse n’igikombe bazakegukane.

Kapiteni w’ikipe ya SGF bwana Hahirwabasenga Jean D’amour, mu izina ry’abakinnyi yashimiye ubuyobozi bwa SGF budahwema kubashyigikira ndetse na bagenzi babo babatera imbaraga babafana. Yasobanuye ko ibi bibatera ishyaka ryo gukina bitanga ngo badatsindwa bakabatenguha.

Ikipe ya SGF itsinze iya MINICT nyuma yo gutsinda iya MINISPORTS mu mukino wabahuje ku itariki ya 30 Kanama 2024. Intego ya SGF ni ukuzegukana igikombe cy’aya marushanwa biteganyijwe ko umukino uyasoza uzabera mu gihugu cya Algeria.