Ikipe za Musanze mu bagabo no mu bagore nizo zatwaye ibikombe mu marushanwa ya sitball

kuwa 23 Gicurasi 2026 kuri petit stade i Remera hasojwe imikino ya sitball vall, yateguwe mu rwego rwo kwibuka no kuzirikana abari abakinnyi, abatoza, abasifuzi n’abandi bafite aho bahuriye na siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida wa NPC bwana Dominique Bizimana asobanora ko aya marushanwa yateguwe na Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC)ikaba ari umufatanyabikorwa wa SGF ifatanyije na komite Olympique y’u Rwanda.

Amarushanwa yitabiriwe n’uturere dutatu mu bagabo na tune mu bagore, Musanze yegukana igikombe mu byiciro byombi.Mu cyiciro cy’abagabo, Musanze yatsinze Rutsiro ku mukino wa nyuma mu gihe mu Bagore yatsinze Kamonyi.