Itegeko rishya rigena indishyi z’impanuka ryasohotse mu igazeti idasanzwe yo kuwa 21/10/2025
Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, Itegeko n° 29/2025, ryasohotse mu Igazeti idasanzwe. Iri tegeko rigena uburyo bwo kwishyura indishyi zituruka ku mpanuka zo mu muhanda n’izikomoka ku nyamaswa ziba mu mapariki, mu migezi n’ahandi hantu hakomye.
Iri tegeko ryatowe n’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite. Rigamije gukuraho icyuho cyajyaga kigaragara mu gihe habarwa indishyi, ryitezweho kandi kunoza uburyo bwo kugoboka abaterwa impanuka n’ibinyabiziga bitagira ubwishingizi, ibitamenyekanye, n’abahohoterwa n’inyamaswa.
iri tegeko ryazamuye indishyi ugereranyijwe n’iryari risanzwe, kuko uwahohotewe n’inyamaswa yajyaga abarirwa ku mafaranga y’uRwanda1000, mu gihe uwagize impanuka yo mu muhanda yabarirwaga ku bihumbi bibiri na Magana atanu(2,500).
Iri tegeko rishya ni inyungu no ku Kigega cyihariye cy’Ingoboka(SGF ) ndetse n’abagenerwabikorwa, kuko bikuyeho icyuho cyajyaga gituma haba impaka mu gihe habarwa indishyi. Ku bagize impanuka nabo bibafitiye inyungu kuko amafaranga babarirwagaho yazamutse, akava ku Frw 1,000 na Frw2,500 akagera kuri Frw 3,000.