Komite ya SGF ishinzwe kwirinda Ibiza n’ibindi bibazo mu kazi yahawe amahugurwa na MINECOFIN

Mu rwego rwo kugira ubumenyi buhagije mu bijyanye no kwirinda no gukemura ibibazo byaturuka ku biza n’izindi ngorane bitunguranye bishobora kuba intambamyi mu kazi, komite ifite izi nshingano muri SGF (risk management committee) bahawe amahugurwa y’iminsi 5 na minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) kuva ku itariki 18 kugeza ku ya 22 Werurwe 2024.

Abakozi bane ba SGF bagize iyi komite bemeza ko aya mahugurwa yababereye ingenzi cyane, kuko bigiyemo amasomo y’ingirakamaro agiye kubafasha kuzuza inshingano basabwa muri SGF, bakajya bafasha abakozi bagenzi babo ndetse n’ubuyobozi bwa SGF ku bijyanye no gukumira cyangwa gukemura ibibazo byabangamira imikorere myiza mu kazi.

Aya mahugurwa yateguwe na MINECOFIN, mu rwego rwo gukumira no kumenya uburyo ibibazo byabonerwa umuti mu gihe bibayeho mu bigo bya Leta. biteganyijwe ko izi komite aho zitari zizashyirwaho, n’aho zisanzwe zigashishikarizwa kunoza inshingano.