Ku itariki 26/10/2024 hatangijwe amarushanwa ya sitting volley ball

Kuri uyu wa 26 ukwakira 2024 hatangijwe imikino y’icyiciro cya 1 cya shampiyona(championnat) ya sitting volley mu mwaka w’imikino wa 2024-2025. Iyi mikino yabereye I Remera mu karere ka Gasabo yasojwe ku wa 27/10/2024 yitabiriwe n’amakipe y’abagore ndetse n’ay’abagabo.

Iyi mikino yateguwe na komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda (national paralympic committee of Rwanda (NPC) ku bufatanye n’ikigega cyihariye cy’Ingoboka (SGF). Abitabiriye iyi mikino bashimira SGF ndetse na NPC uruhare bagira kugira ngo iki gikorwa kibashe kugenda neza, kuko bibafasha guhurira na bagenzi babo muri siporo bikabakura mu bwigunge, ndetse bikanabateza imbere mu buzima bwabo mu bijyanye n’ubukungu.

NPC yashimiye SGF ku mikoranire myiza ndetse n’uruhare rw’inkunga bifasha mu migendekere myiza y’aya marushanwa. Hanashimiwe abakinnyi bitabiriye iyi mikino, ndetse n’uturere baturukamo tugaragaza umuhate mu gushyigikira amakipe y’abafite ubumuga.