Mu Karere ka Rusizi habereye inama SGF yagiranye n’abafatanyabikorwa bayo

Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2026, mu karere ka Rusizi habereye inama yahuje SGF n’abafatanyabikorwa bo mu turere twa Rusizi,Nyamashekena na Karongi hagamijwe kungurana ibitekerezo kugira ngo bakomeze gukorera hamwe hanozwe serivisi zihabwa abaturage.

Madamu Florence Nibakure, umuyobozi mukuru w’agateganyo wa SGF yashimiye abitabiriye iyi nama. Yabasobanuriye muri make inshingano za SGF, n’uburyo serivisi zihabwa abaturage zigenda zivugururwa hagamijwe kunoza ibyifuzo byabo nko kuzamura indishyi zihabwa abangirizwa n’inyamaswa ndetse n’abishwe nazo. Urugero yatanze ni uburyo uwishwe n’inyamaswa yahabwaga indishyi nke ugereranyije n’izihabwa uwishwe n’ikinyabiziga, ubwiyongere ku ndishyi zihabwa umwana wazize impanuka.

Yasabye abitabiriye inama ubufatanye mu kurwanya uburiganya bukigaragara muri bamwe mu basaba indishyi,bongera ingano y’ibyangijwe cyangwa bagasaba indishyi nta murima wabo wangijwe n’inyamaswa,ndetse no gukemura ikibazo cy’abayobozi boherereza SGF dosiye zisaba indishyi zitujuje ibisabwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke bwana Mupenzi Narcisse yashimiye SGF kuba yarateguye iyi nama kuko yabafashije kurutaho gusobanukirwa uko  hakomezwa ubufatanye mu gukemura ibibazo by’abaturage. 

Bwana Mugabo Munezero Emmanuel ukuriye komite yo kurwanya ruswa muri SGF yatanze ikiganiro kijyanye no kurwanya ruswa ku bitabiriye iyi nama, abasobanurira ko icyaha cya ruswa kidasaza, bityo bakwiye kujya birinda icyabakururira kuyakira mu gihe bakurikirana ibibazo by’amadosiye y’abonewe kuko bigenda bigaragara hamwe na hamwe.

Abitabiriye inama bahawe umwanya w’ibibazo no kungurana inbitekerezo, biyemeza gutanga umusanzu wabo mu kunoza serivisi zihabwa abaturage kugira ngo amafaranga yabo y’ibyangijwe age abagereraho igihe.