Muhayimana Théogène yahawe indishyi na SGF nyuma y’impanuka yatewe na moto idafite ubwishingizi
Muhayimana Théogène yashimiye Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka (SGF) kubera ko indishyi yahawe, nyuma y’impanuka yatewe na moto yari itwawe n’umumotari udafite ubwishingizi.
Muhayimana yasinyiye indishyi ku wa 20 Kanama 2026, zijyanye n’impanuka yagize ku wa 5 Nyakanga 2025 mu mujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge ubwo yari atwawe kuri moto.
Muhayimana avuga ko impanuka yabereye ku muhanda wo ku Kinamba ugana Nyabugogo, ubwo moto yari imutwaye yanyereraga,we na motari bombi bakagwa hasi, ariko motari we ntiyakomeretse. Yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUKbamuvura ibikomere aho yari yavunitse igufa ry’itako.
Nyuma y’impanuka, Muhayimana yamenye ko hari ikigo gifasha abantu bagize ibibazo by’impanuka zatewe n’ibinyabiziga bidafite ubwishingizi. Yahise ashaka umwunganizi mu mategeko wamufashije kugeza dosiye ye kuri SGF.
Muhayimana avuga ko yakiriwe neza muri SGF kuko nyuma yo gutanga ibyangombwa yasabwaga yahawe indishyi,ateganya ko zizamufasha mu guhangana n’ingaruka yatewe n’iyi mpanuka.