Nsabimana Simon yatoranyijwe nk’umukozi w’indashyikirwa muri SGF
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, mu Kigega Cyihariye cy’Ingoboka(SGF) bishimiye ibyo bagezeho banashishikarizwa kurutaho kunoza inshingano no gutanga serivisi nziza. Kuri uyu munsi, bwana Nsabimana Simon umujyanama wa SGF mu mategeko niwe watowe nk’umukozi w’indashyikirwa mu mwaka wa 2025-2026. Umuyobozi wa SGF w’agateganyo madamu Nibakure Florence yashimiye abakozi bose muri rusange ku bwitange bubaranga, ariko anakebura abateshuka ku nshingano zabo.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo yasobanuye muri make ko abakozi bose bakwiye kuba bahabwa ishimwe nk’indashyikirwa kuko banoza inshingano mu bwitange, gusa bikaba bitakunda kuko amabwiriza ateganya guhitamo umwe muri bo wahize abandi. Yasobanuye ko mu gutoranya umukozi w’indashyikirwa, amanota yo hejuru yari yagizwe n’abakozi batatu baturutse mu mashami atatu agize SGF, ariko batoranyamo umwe muri bo wahize bagenzi be ariwe Nsabimana Simon. Yamushimiye umurava umuranga mu kazi ke ka buri munsi, kuko byazamuye umusaruro ikigo kimwitezeho, cyane cyane mu bijyanye no kugaruza amafaranga y’indishyi SGF iba yishyuza abateje impanuka(recovery)
Nsabimana Simomon, umujyanama wa SGF mu by’amategeko yashimiye SGF ku bw’ikizere yagiriwe, ashimira n’abakozi bagenzi be kuko bagize uruhare mu kuba yarabashije kunoza inshingano ze uko bisabwa. Yijeje ko kuba yatowe nk’umukozi wahize abandi bimuhaye ingufu zo kurushaho kunoza ibyo ashinzwe .