Nyaruguru barishimira ko amafaranga y’indishyi abagereraho igihe

Mu gihe umuturage yangirijwe imyaka n’inyamaswa, aba yifuza kubona indishyi ku gihe, bikamufasha kuziba icyuho cy’igihombo aba yatewe no kutazasarura uko bikwiye. Bamwe mu baturage bonerwa n’inyamaswa mu karere ka Nyaruguru, ubwo SGF yabasuraga kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2016, bagaragaje ko bishimira ko kubona indishyi bisigaye byihuta.

Ntawubizera Emmanuel ni umuhinzi wo mu murenge wa Kivu. Asobanura ko imirima ye ijya yonwa n’inkende n’ibitera. Yishimira ko muri iki gihe bahabwa indishyi ku gihe, bigatuma abasha guhaha no gukemura ibindi bibazo byo mu rugo, indishyi ahabwa zikamufasha kuziba icyuho cyatewe n’imyaka ye yangijwe.

Ntibaziyaremye Jean Bosco, nawe atuye mu murenge wa Kivu. Yemeza ko mbere indishyi batazibonaga byihuse nk’uko bigenda ubu, kuko n’amezi abiri yashiraga,ariko ubu bitakirenza ibyumweru bibiri. Ibi bibafasha gukemura ibibazo mu miryango yabo. 

Ubuyobozi bwa SGF bwafashe gahunda yo kurushaho kwegera abaturage, kwihutisha serivisi no gukemura ibibazo mu gihe hari ibigaragajwe n’abagenerwabikorwa, hagamijwe kunoza serivisi.