Nzitabakuze agira inama abatunze ibinyabiziga kwirinda kubitwara nta bwishingizi

Gutwara ikinyabiziga nta bwishingizi, uretse kuba binyuranyije n’amategeko, bishobora guteza nyiracyo igihombo gikomeye mu gihe habaye impanuka. Ni ubutumwa Nzitabakuze Innocent atanga ashingiye ku byamubayeho, nyuma yo gukora impanuka Ku itariki ya 30 Mata 2026, agonze umunyamaguru mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama adafite ubwishingizi bw’ikinyabiziga.

Nyuma y’iyo mpanuka, ikinyabiziga cye cyafatiriwe na Polisi kandi kugeza ubu ntaragisubizwa.Avuga ko kuba yarabuze ikinyabiziga cye byamuteje igihombo gikomeye.

Asobanura ko ubu ari mu nzira zo kuganira n’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) ku buryo yakwishyura amafaranga asabwa kugira ngo asubizwe ikinyabiziga cye, akazagenda yishyura buhoro buhoro hakurikijwe ubushobozi afite.

SGF ikomeza gukangurira abatunze n’abatwara ibinyabiziga kubahiriza ibisabwa n’amategeko no kugenzura igihe ubwishingizi bw’ibinyabiziga byabo burangirira, kugira ngo birinde ingaruka zishobora kubageraho mu gihe habaye impanuka.