SGF BIZIHIJE UMUNSI W’UMURIMO
Kimwe n’ibindi bigo bitandukanye byaba ibya Leta n’ibyigenga, abakozi b’ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka bizihije umunsi w’umurimo kuri uyu wa 1Gicurasi 2017. Mu butumwa bahawe, bakaba barashishikarijwe kurushaho kunoza inshingano zabo, bagateza SGF imbere.
Umuyobozi Mukuru wa SGF Dr Nzabonikuza Joseph mu ijambo yagejeje ku bakozi kuri uyu munsi, yabashimiye umurava usanzwe ubaranga, abasaba gukomerezaho ndetse bakongera imbaraga mu kunoza imikorere batanga serivisi nziza mu byo bashinzwe.
Mu kwizihiza uyu munsi, hanahembwe umukozi wahize bagenzi be mu kunoza inshingano ashinzwe. Kwizera Richard ushinzwe iteganyabikorwa, ikurikiranabikorwa n’ibarurishamibare muri SGF niwe wahawe urupapuro( certificat) rw’umukozi witwaye neza mu mwaka wa 2017.
Mu ijambo rye, Richard Kwizera yashimiye ubuyobozi n’abandi bose bamugiriye icyizere bakamutoranya mu bandi bakozi beza nk’umukozi wakoze neza kurusha abandi. Yakomeje asobanura ko atakwibeshya ko yageze iyo ajya kuko ubu ari umwanya wo kurushaho gukora cyane no gukorana n’abandi neza kugirango SGF irusheho kuzuza neza inshingano no kugera ku ntego zayo.
Kuri uyu munsi abayobozi n’abakozi baganiriye ku mikorere ya buri munsi bashima ibigenda neza, banagaragaza ahakwiye kunozwa, bafata ingamba z’uko buri wese yongera umuhate mubyo ashinzwe kugira ngo intego za SGF zigerweho uko bikwiye.