SGF ikomeje gufata ingamba zo kunoza imitangire ya serivisi

Ikigega Cyihariye Cy’Ingoboka (SGF) gikomeje gufata ingamba zigamije kurushaho kunoza imitangire ya serivisi no kwihutisha igikorwa cyo kwishyura indishyi ku bagenerwabikorwa.

Muri izo ngamba, abasaba indishyi bafite dosiye zujuje ibisabwa basigaye bishyurwa mu gihe kitarenze icyumweru kimwe, guhera igihe dosiye yuzuye itanzwe.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko hari dosiye z’indishyi zajyaga zitinda kwishyurwa, bigatuma bamwe mu bagenerwabikorwa batabona amafaranga yabo mu gihe bari babyiteze.

SGF ivuga ko ikomeje gusuzuma imitangire ya serivisi no gufata ingamba aho bikenewe, hagamijwe kunoza serivisi no gukemura ibibazo bishobora gutera ubukererwe mu kwishyura indishyi.

Nubwo SGF yiyemeje gukomeza kunoza serivisi, abasaba indishyi barasabwa na bo gutanga dosiye zujuje ibisabwa, ndetse bakazishyikiriza SGF mu gihe giteganywa n’amategeko. Ibi bifasha mu kwihutisha isuzumwa rya dosiye no gutanga indishyi ku gihe.