SGF iri mu gikorwa cyo gushaka amakuru ajyanye n’uburyo abahabwa serivisi babyakira

Mu kwezi kwa 4 kugeza mu kwa 6 muri uyu mwaka wa 2024, abakozi ba SGF bari mu gikorwa cyo gusura uduce dutandukanye tw’igihugu hagamijwe kumenya uburyo abagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa bakira serivisi zitangwa n’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF).

Bamwe mu babajijwe, bagaragaje ko bishimiye cyane iki gikorwa, kuko bwanabaye uburyo bwiza bwo gusobanukirwa na bimwe mu byajyaga bibabera urujijo ku bijyanye n’ibyangombwa bisabwa. Kamali Kimonyo, ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi. Asobanura ko mu biganiro bagirana n’abaturage cyane cyane mu nteko z’abaturage usanga hagaruka kenshi ku kibazo cy’ibisabwa ngo uwangirijwe imyaka yishyurwe. Avuga ko bajyaga bagira ikibazo cyo gusobanurira abaturage ibisabwa kugira ngo buzuze dosiye isaba indishyi,kuko nabo ubwabo batabisobanukiwe. Uyu muyobozi akomeza asobanura ko bishimiye kuba SGF yabegereye ikabaha ibisobanuro bihagije ku bijyanye na serivisi zitangwa n’iki kigo.

Abaturage bahura n’ibibazo byo konerwa n’inyamaswa nabo bagaragaje ko bishimiye iyi gahunda ya SGF yo kubegera, kuko byabafashije kurushaho gusobanukirwa ibijyanye na serivisi SGF itanga. Muri rusange bagaragaje ko banyuzwe n’uburyo bahabwa serivisi, ariko basaba ko byarushaho kuba byiza bagiye basurirwa imirima bacyonerwa, kuko hari igihe ibimenyetso bisibangana. Ikindi bagaragaje nk’ikifuzo ni uko igihe bategereza amafaranga y’ indishyi byarushaho  kwihutishwa bakayabona bidatinze.