SGF ku bufatanye n’akarere ka Kirehe batangije umushinga wo gucukura umuferege ugamije gukumira imvubu
Kuri uyu wa 28 Kamena 2025, mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe hatangijwe igikorwa cyo gucukura umuferege witezweho gukumira imvuvu zonera abaturage ziturutse mu ruzi rw’Akagera. Iki gikorwa cyateguwe na SGF ku bufatanye n’Akarere ka Kirehe, kitabiriwe n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye. Abitabiriye iki gikorwa banasobanuriwe gahunda zijyanye no kwirinda ruswa n’akarengane.
Umuyobozi mukuru wa SGF w’agateganyo madamu Nibakure Florence yashimiye abitabiriye iki gikorwa. Yasobanuye ko uyu mushinga watekerejweho nyuma yo kubona ko hari ubwiyongere bukabije bw’amadosiye y’abasaba indishyi bonewe cyangwa bakomerekejwe n’inyamaswa.
Uyu mushinga biteganyijwe ko uzamara amezi 3 utwaye miriyoni 44 z’amafaranga y’uRwanda, ukazakorerwa mu murenge wa Mahama na Mpanga yo mu karere ka Kirehe.
Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba bwana Pudence Rubingisa nawe yashimiye abaturage bitabiriye iki gikorwa. Yabasabye guha agaciro iki gikorwa, abasaba kugira uruhare mu kuzawubungabunga, ntuzasibame kandi bakajya banagira uruhare mu bikorwa byo gukumira inyamaswa zona imyaka yabo zikanabakomeretsa.
Abaturage bagaragaje uburyo bari bamaze igihe bajujubywa n’imvubu zibonera rimwe na rimwe zikabakomeretsa. Basobanuye ko bishimiye uyu mushinga w’umuferege ,basobanura ko ubaha icyizere ko noneho bagiye kujya bahinga bakeza, batangirijwe imyaka yabo n’imvubu.
Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe ibijyanye na ruswa n’uburyo bwo kuyirinda.
Nyuma y’igikorwa cyo gucukura umuferege, abaturage baganirijwe kuri gahunda zitandukanye, harimo no gukangurirwa kwirinda ruswa n’akarengane. Bwana Emanuel Munezero Mugabo, umukozi muri SGF ukuriye komite yo kurwanya ruswa yaganirije abitabiriye iki gikorwa icyo ruswa aricyo, inzira itangwamo, n’uburyo ikwiye kwirindwa.