SGF na pariki y’Akagera bakanguriye abaturage gukumira inyamaswa zibangiriza imyaka n’amatungo
Kuri uyu wa 9 Werurwe 2026, Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) ku bufatanye na pariki y’Akagera bakoreye ikiganiro kuri radio Izuba ikorera mu karere ka Ngoma. Iki kiganiro cyari kigamije gukangurira abaturage bo mu ntara y’iburasirazuba kurushaho kwirinda inyamaswa ziva muri pariki zibangiriza imyaka n’amatungo, n’uburyo bagira uruhare mu gukumira iki kibazo.
Iki kiganiro cyanitabiriwe na Nkusi Abel, umworozi ujya ugira ikibazo cyo kwangirizwa amatungo n’inyamaswa, nawe wagaragaje ibibazo bahura nabyo. Abandi baturage bahawe umwanya wo guhamagara kuri radiyo bageza ibibazo byabo ku bakozi ba SGF n’aba pariki y’Akagera, bahabwa ibisobanuro ku buryo bwo kwirinda no gukumira ibibazo biterwa n’inyamaswa.
Mu bisobanuro byatanzwe na Sugira Pacifique afatanyije na mugenzi we Ntakiyimana Eliab bombi bakora muri pariki y’Akagera bagarutse ku buryo butandukanye abaturage bashobora gukoresha mu gukumira inyamaswa zibangiriza imyaka n’amatungo.
Basobanuye ko abaturage bashobora gucukura imiferege hafi y’imirima yabo kugira ngo babuze imvubu kuyinjiramo. Bashobora kandi gukikiza amahwa hafi y’ibiraro by’amatungo kugira ngo ingwe n’impyisi ntibibashe kuhegera.
Bakomeje basobanura ko hari n’ibihingwa bimwe byagaragaye ko bikurura cyane imvubu nk’ibigori, basaba abaturage kubisimbuza ibindi. Bimwe muri byo bakwiye guhinga bitangizwa n’imvubu ni nk’amasaka, imiteja n’urusenda.
Serge Mucyo ushinzwe indishyi z’ibyangijwe n’inyamaswa muri SGF hamwe na Mukamurenzi Angelique ushinzwe inozamubano, kumenyekanisha amakuru na serivisi ku bagana SGF, basobanuriye abaturage serivisi zitangwa n’iki kigega n’uburyo bunoze bakwiye gukoresha mu gusaba indishyi.
Basobanuye ko hari abaturage bagaragaza ibibazo byo kuba baronewe n’inyamaswa ntibamenye inzira banyuramo ngo bahabwe indishyi, cyangwa se abandi bamaze kuzisinyira ariko ntibazibonere igihe bitewe no kutuzuza ibisabwa.
Basobanuye abakurirkiye iki kiganiro ko bakwiye kwegera inzego z’ibanze zibegereye cyangwa bagakoresha umurongo wa telefoni wa SGF (1045) igihe bagize ikibazo nk’icyo, kugira ngo gikurikiranwe mu buryo bwihuse.
Banaboneyeho gusaba abaturage gukomeza kwifashisha umurongo wa telefoni wa SGF utishyurwa igihe bakeneye ibisobanuro kuri serivisi zijyanye n’ibibazo byatewe n’inyamaswa zo muri pariki, mu migezi n’ahandi hantu hakomye, ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga za SGF cyangwa bagakoresha email mu gihe bifuza kohereza inyandiko cyangwa kubaza ibibazo bijyanye na serivisi bakeneye zitangwa na SGF.
Iki kiganiro cyateguwe mu rwego rw’ubukangurambaga bugamije gufasha abaturage kumenya uburyo bwo kubana neza n’inyamaswa zo mu gasozi no kugabanya ibibazo zishobora guteza ku mibereho yabo.