SGF n’abayobozi b’Akarere ka Nyabihu baganiriye ku ngamba zo gukumira inyamaswa zonera abaturage

Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigega cyihariye cy’Ingoboka (SGF), Madamu Nibakure Florence, yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’Akarere ka Nyabihu bigamije kwigira hamwe ingamba zo gukumira imbogo n’izindi nyamaswa zonera abaturage, zangiza imyaka yabo ndetse zikanabakomeretsa.

Muri ibyo biganiro, hibanzwe cyane ku mushinga wo kubaka urukuta rw’amabuye rwafasha gukumira izo nyamaswa, cyane cyane mu Murenge wa Kabatwa, ahagaragaye ikibazo cy’ubwone bw’inyamaswa kurusha ahandi mu karere.

Madamu Nibakure Florence yagaragarije abayobozi ko ubwiyongere bw’ibibazo by’ubwone bw’inyamaswa buri ku kigero cyo hejuru. Yatanze imibare igaragaza ko mu myaka ine ishize, guhera mu 2021–2022, amadosiye y’ubwone yari 6,037, akagera kuri 7,107 mu mwaka wakurikiyeho, yiyongera agera kuri 11,602, naho mu mwaka wakurikiyeho akagera kuri 15,023.

Yongeye kugaragaza ko mu Murenge wa Kabatwa honyine, amadosiye yavuye kuri 50 mu mwaka wa 2021–2022, agera kuri 58 mu mwaka wakurikiyeho, mbere yo kwiyongera cyane akagera kuri 259 mu wundi mwaka wakurikiyeho.

Uretse ubwo bwiyongere bukabije, hanagaragaye ikibazo cy’uburiganya mu gusaba indishyi, aho bamwe basaba indishyi ku mirima itari iyabo, abandi bakongerera ku ngano y’ibyonwe bitari ukuri, hakabamo n’abaharura ibiti bakabeshyera ingagi n’izindi nyamaswa ko ari zo zabangije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabatwa, Bwana Musirikare Albert, afatanyije na bagenzi be bakorera ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu, biyemeje gukomeza ubufatanye na SGF mu gukumira ubwo buriganya, no gutanga umusanzu wabo mu gikorwa cy’inyigo irimo gutegurwa ku bijyanye n’umusingi w’urukuta ruteganywa kubakwa muri uwo murenge.