SGF nk’umuterankunga wa beach volley irishimira urwego uyu mukino ugezeho

Kuri uyu wa 08 Ukwakira 2017, mu karere ka Rubavu ku mucanga wo ku kiyaga cya Kivu hasojwe amarushanwa ngarukamwaka y’umupira w’intoki ukinirwa ku mucanga(Beach volley).  Iki gikorwa kikaba cyarateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball (Federation ya volleyball) mu Rwanda ku nkunga y’Ikigega Cyihariye cy’ingoboka (SGF)n’abandi bafatanyabikorwa.

Iyi mikino yamaze iminsi ibiri, yatangiye ku itariki 7 isoza ku itariki 8/10/2017 yitabiriwe n’amakipe 35 mu bakobwa itsinda rya Nzayisenga Charlotte na Mutatsimpundu Denise niryo ryabaye irya mbere, naho mu bagabo itsinda rya Ntagengwa Olivier na  Kavaro Patrick niryo ryegukanye umwanya wa mbere.

Mu ijambo rye, uwari uhagarariye SGF bwana Uwimana Richard yashimiye imikoranire myiza iri hagati ya Federation ya volley ball na SGF ndetse n’urwego rushimishije uyu mukino umaze kugeraho. Yasobanuye ko gutera inkunga iyi mikino bigamije kurushaho kumenyekanisha imikorere na serivisi zitangwa na SGF binyuze muri iyi mikino kuko yitabirwa n’abantu benshi , ndetse no kurushaho guteza imbere uyu mukino ukundwa n’abatari bake.

Mu ijambo rye, perezida wa Federation ya volley ball yashimiye SGF ku buryo ikomeje kubashyigikira. yavuze ko nka federation bishimira intera uyu mukino umaze kugeraho kuko umaze kugira ingufu yaba ku rwego rwa Afurika ndetse ku nshuro ya mbere bakaba bamaze kwitabira amarushanwa yo ku rwego rw’isi.

Uyu muyobozi yatangaje ko bateganya kongera amarushanwa bakajya bategura byibuze ane mu mwaka, kuko irushanwa rimwe basanzwe bakora ridahagije kugira ngo ribagaragarize abahanga muri uyu mukino.