SGF yaganirije abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru kuri serivisi zayo banakangurirwa kwirinda ruswa
SGF yaganirije abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru kuri serivisi zayo banakangurirwa kwirinda ruswa
Ku wa 17 Ugushyingo 2026, Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) cyasuye abaturage bo mu Mudugudu wa Gahurizo, Akagari ka Gahurizo, Umurenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, aho bari bateraniye mu nteko z’Abaturage, kibasobanurira serivisi gitanga, by’umwihariko izirebana n’indishyi ku byangijwe n’inyamaswa zo mu gasozi, ndetse no kwirinda ruswa n’akarengane.
Muri aka gace kegereye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, hakunze kugaragara ibibazo by’abaturage bangirizwa imyaka n’amatungo n’inyamaswa ziyivamo. Ni muri urwo rwego SGF yabasobanuriye serivisi zijyanye no kwishyura indishyi ku byangijwe n’inyamaswa zo mu gasozi.
Bwana Innocent Nshimiyimana, ushinzwe ubugenzuzi muri SGF, yaganirije abaturage ku ngaruka za ruswa, abasobanurira ko serivisi zigenewe gutangwa ku buntu zitagomba kwishyurwa bidakurikije amategeko. Yabasabye kwirinda gutanga amafaranga cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose kugira ngo bahabwe serivisi bemererwa, ndetse anabasaba kujya batanga amakuru ku nzego zibishinzwe igihe bahuye na ruswa cyangwa bamenye aho itangwa.
Yashimangiye ko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko, haba ku uyitanga no ku uyakira, abasaba kuyirinda no kugira uruhare mu kuyikumira. Yabibukije kandi ko igihe bahuye n’akarengane, batagomba guceceka, ahubwo bakwiye kumenya uburenganzira bwabo no kubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo bakorerwe ubuvugizi.
Bwana Zikamabahari Sylver, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahurizo, yashimiye SGF ku bufatanye basanzwe bafitanye, avuga ko bugira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage bo mu kagari ayobora.
Abaturage na bo bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza ibijyanye na serivisi za SGF, by’umwihariko indishyi ku mitungo yangizwa n’inyamaswa zo mu gasozi. Bashimiye ubuyobozi bwa SGF kuba bubazirikana bukabasanga aho batuye, bukabaha amakuru ajyanye na serivisi bakenera.