SGF yagiranye inama n’abafatanyabikorwa bayo mu ntara y’Iburasirazuba

Muri gahunda SGF imazemo iminsi ihura n’abafatanyabikorwa bayo hakanatuymirwa abaturage bahura n’ibibazo byo kwangirizwa n’inyamaswa mu ntara zitandukanye hagamijwe kuganira kuri serivisi zihabwa abonerwa n’inyamaswa n’abakomeretswa nazo, n’uburyo barushaho guhuza ingufu ngo serivisi zinozwe uko bikwiye, kuri uyu wa 2 Kamena 2026 yakomereje mu ntara y’iburasirazuba Ibera ku biro by’intara.

Bimwe mu bibazo abitabiriye inama bagaragaje, harimo kuba amafaranga yishyurwa inka adakwiye kuko ari make ugereranyije n’agaciro inka igezeho ubu. Umuyobozi mukuru w’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka madame Florence Nibakure yasobanuye ko ari ikibazo bazi, SGF ifatanyije n’izindi nzego barimo kuganira ku buryo byakemuka.

Abayobozi bagaragarijwe ikibazo cy’ubwatsi bw’inka butari busanzwe butangwaho indishyi mu gihe bwonwe n’inyamaswa, hemezwa ko bigiye gusuzumwa, hakarebwa uburyo nabwo bwajya butangwaho indishyi.

Gahunda yo kwirinda ruswa no kuyirwanya, ni imwe mu ngingo yaganiriweho. Bwana Benegusenga Divin, umukozi wa SGF uri muri komite yo kurwanya ruswa n’akarengane yasobanuye ruswa icyo aricyo, ibiyiranga, n’uburyo ikwiye kwirindwa no kurwanywa, kuko ibangamira iterambere ry’igihugu. 

Iyi nama yateguwe na SGF yitabiriwe n’abayobozi mu nzego  z’ibanze mu turere twa Nyagatare, Kirehe, Gatsibo,Ngoma,Bugesera na Kayonza, inzego z’umutekano, ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), na bamwe mu baturage bangirizwa n’inyamaswa.