SGF yakanguriye abitabiriye amarushanwa ya Sitball serivisi zayo no kwirinda ruswa
Ku wa 15 Ugushyingo 2026, Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) cyitabiriye amarushanwa ya Sitball (umukino w’umupira w’amaboko ukinwa n’abafite ubumuga bicaye), yabereye mu Karere ka Kirehe. Muri iki gikorwa, abitabiriye amarushanwa baganirijwe kuri serivisi zitangwa na SGF, banasobanurirwa uburyo bwo kwirinda no kurwanya ruswa n’akarengane.
Bwana Benegusenga Divin, umwe mu bagize Komite ya SGF ishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, yasobanuriye abitabiriye amarushanwa icyo ruswa ari cyo, ingaruka zayo n’uburyo bwo kuyirinda no kuyirwanya. Yanabasobanuriye ingamba SGF yashyizeho mu gukumira no kurwanya ruswa, hagamijwe kurinda abakenera serivisi zayo ihohoterwa n’akarengane.
Yabashishikarije kumenyekanisha amakuru ajyanye na ruswa, abasaba ko uwo ariwe wese wahura n’ikibazo cya ruswa cyangwa akarengane mu gihe ashaka cyangwa ahabwa serivisi za SGF n’ahandi hose kubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo ikibazo gikurikiranwe kandi arenganurwe.
Abitabiriye amarushanwa, bari baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu, bashimiye SGF uruhare ikomeje kugira mu gushyigikira ibikorwa bya komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda (NPC), nk’umufatanyabikorwa n’umuterankunga wayo.