SGF yasuye umuryango w’umwana wahitanywe n’impanuka ya moto
Nk’uko imwe mu nsingano za SGF harimo gutanga indishyi ku bantu baterwa impanuka n’ibinyabiziga bitamenyekanye, ibidafite ubwishingizi,ibyibwe n’ibyambuwe ba nyirabyo ku ngufu, kuri uyu wa 12/3/2026, abakozi ba SGF basuye umuryango wa Nyiramayira (nyina w’uwitabye Imana) hagamijwe gukusanya amakuru azafasha mu kubaha indishyi z’umwana wabo witwa Musazawabo Dereva wazize impanuka ya moto yabaye ku itariki 25/12/2025.
Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Kayonza,Umurenge wa Murundi,akagari ka Karambi,Umudugudu wa Bishenyi, ubwo abasore batamenyekanye bari bahekanye kuri moto bagonze uyu mwana witwa Musazawabo Dereva yitaba Imana, ndetse banakomeretsa nyina Nyiramayira,n undi mwana w’umuturanyi ubwo bari bicaye imbere y’inzu yegereye umuhanda baganira nk’abaturanyi. Aba bamaze kubona ko bagonze abantu bashatse kwiruka ariko abari bahari babambura moto biruka bonyine.
Ibi byago bimaze kuba bahamagaye polisi ndetse na ambulance, uyu mwana aza kwitaba Imana nyuma, moto yo yateje iyi mpanuka iracyari ku biro bya polisi ku murenge wa Murundi.
Nyiramayira, umubyeyi wa Musazawabo witabye Imana ashimira SGF, kuba yabasanze iwabo mu rugo ije gukurikirana ikibazo bagize. Asobanura ko atari asanzwe azi Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka n’aho yabaza mu gihe yagira ibyago nk’ibi bahuye nabyo, ariko yamenye amakuru n’uburyo yasaba indishyi ayahawe n’abandi bagize ibyago by ‘impanuka. kuba SGF yabasanze iwabo avuga ko ari igikorwa bishimiye, kuko bigaragaza ko ubuyobozi bubitayeho.