SGF yegukanye igikombe cy’ishimwe mu gutanga raporo nziza zijyanye n’ibaruramari kurusha ibindi bigo biri mucyiciro cyimwe bishinzwe gucunga imari (funds management category)
Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) cyahawe igikombe, gishimirwa uko gitanga raporo z’ibaruramari mu buryo bunoze, kikaba kiri mu bigo byitwaye neza mu bijyanye no gutegura no gutanga raporo y’ibaruramari y’umwaka w’ingengo y’Imari wa 2024-2025.
Icyi gihembo cyatanzwe ku wa 25 Nzeri 2026, mu muhango wo gutangaza no guhemba ibigo byitwaye neza ku nshuro ya 4(4th Financial reporting and excellence awards) wabereye mu mujyi wa Kigali (Paramount Hotel), biteguwe n’Ikigo cy’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR).
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imiyoborere n’imari muri SGF,Madamu Rose Uwamariya, yahagarariye ikigo muri uyu muhango, yasobanuye ko bishimishije kuba SGF yarabashije kuba mu bigo byitwaye neza, ashimangira ko raporo y’umwaka wasuzumwe yateguwe hitawe ku ngingo zitandukanye zitari zisanzwe zigaragaramo, harimo: ibijyanye n’imiyoborere y’ikigo, imikoranire ya SGF n’abafatanyabikorwa ndetse n’uruhare SGF igira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”
Madamu Uwamariya yavuze ko iki ari igikombe cya mbere SGF ibonye muri uru rwego, kandi ko cyabahaye imbaraga zo gukomeza kunoza imikorere. yongeyeho ko SGF yiyemeje gukomeza gutegura no gutanga raporo z’ibaruramari mu buryo bunoze bwa Kinyamwuga, hubahirizwa ibisabwa n’amahame agenga imitegurire n’imitangire ya raporo z’ibaruramari.