SGF yitabiriye amarushanwa y’imikino ngororamubiri y’abafite ubumuga
Ku wa 8 Ugushyingo 2026, Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) cyitabiriye amarushanwa y’imikino ngororamubiri (Athletics) y’abafite ubumuga yabereye mu Karere ka Bugesera, aho cyakanguriye abitabiriye iki gikorwa ibijyanye n’ inshingano na serivisi gitanga.
Muri iki gikorwa, abitabiriye amarushanwa baganirijwe kuri serivisi za SGF muri rusange, by’umwihariko hibandwa ku birebana n'indishyi zihabwa abantu bagize impanuka zo mu muhanda batewe n'ibinyabiziga bitishingiwe cyangwa bitamenyekanye. Banahawe umwanya wo kubaza no gusobanuza ibibazo bitandukanye bijyanye n'ibisabwa kugira ngo uwagize impanuka ahabwe indishyi.
Madamu Rose Uwamariya, Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF) muri SGF, yashimiye abateguye aya marushanwa, abakinnyi bayitabiriye ndetse n'abaje kubashyigikira.
Yasobanuye inshingano za SGF, anasubiza ibibazo bitandukanye byibanze kuri serivisi za SGF, ibishingirwaho mu kuzihabwa, inzira umuntu yanyuramo ashaka ibisabwa, icyakorwa mu gihe uwasabaga indishyi atishimiye umwanzuro wafashwe ku busabe bwe, n’ibindi.
Iki gikorwa kiri muri gahunda zitandukanye ziteganyijwe mu kwezi kwahariwe ubukangurambaga ku burenganzira bw'abafite ubumuga, kwatangijwe ku wa 4 Ugushyingo 2026, kukazasozwa ku wa 3 Ukuboza 2026 mu Karere ka Gakenke. Zikaba zarahujwe no kwizihiza imyaka 20 u Rwanda rumaze rushyize umukono ku masezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’abafite ubumuga.