SGF yitabiriye imikino ya beach volley ball icyiciro cya III
Kuva kuri uyu wa gatanu ku itariki ya 13 kugeza ku cyumweru ku itariki ya 15 Kamena 2025, mu karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu habereye imikino ya beach volley ball (umukino wa volley ball ukinirwa ku mucanga). Mukandayisenga Benitha na Munezero Valentine, nibo begukanye igikombe mu bagihataniraga mu makipe y’abagore, naho mu bagabo cyegukanywe na Paul Akan afatanyije na Ibrahim. Iyi mikino yateguwe na federasiyo ya volley ball (FRVB), yitabiriwe na SGF isanzwe iyitera inkunga, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
Madamu Rose Uwamariya, umuyobozi w’ishami ry’imari n’ubutegetsi (DAF) yitabiriye aya marushanwa ahagarariye Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF), mu rwego rwo gushyigikira imikino ya volley ball isanzwe itera inkunga, no kuboneraho kumenyekanisha serivisi zitangwa na SGF ku bitabiriye iyi mikino.
Madamu Uwamariya afatanyije n’abandi bayobozi bitabiriye iyi mikino, bashyikirije ibihembo abakinnyi bitwaye neza muri aya marushanwa, bigizwe n’imidari, amafaranga ndetse n’ibikombe.