SGF yitabiriye imikino y’icyiciro cya II ya beach volley
Kuva ku itariki ya 26 kugeza kuya 28 Kamena 2026, Ku nkengero z'Ikiyaga cya Muhazi mu Karere ka Rwamagana ahazwi nka Falcon Golf & Country Club habereye imikino ya volley ikinirwa ku mucanga(beach volley) y’icyiciro cya II ari nacyo cya nyuma muri uyu mwaka wa 2025-2026. Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka(SGF) cyitabiriye iyi mikino mu rwego rwo kuyishyigikira, nk’umufatanyabikorwa wa Federasiyo y’u Rwanda ya volley ball ari nayo yateguye iki gikorwa.
Mu bagabo, ikipe ya Mbonigaba na Kanamugire niyo yegukanye igikombe, naho mu bagore cyegukanwa n ikipe ya Uwase na Ingabire.
Iki cyiciro cya kabiri cya Shampiyona y'Igihugu ya Beach Volleyball cyitabiriwe n'amakipe 14 mu bagabo n'amakipe umunani mu cyiciro cy’abagore.