SGF yitabiriye imurikabikorwa mu karere ka Nyamagabe

Kuri uyu wa 19/6/2024 SGF yitabiriye imurikabikorwa ririmo kubera mu karere ka Nyamagabe. Iki gikorwa biteganyijwe ko kizasozwa kuwa 21 Kamena 2024, kigamije kugaragariza abaturage b’aka karere by’umwihariko n’abandi bose muri rusange serivisi zitangwa n’abafatanyabikorwa bafite serivisi batanga ku baturage bo muri aka karere.

Abagana mu kibanza (stand) ya SGF muri iri murikabikorwa basobanurirwa inshingano z’iki kigo, inzira zinyurwamo n’ibisabwa kugira ngo uwangirijwe cyangwa agakomeretswa n’inyamaswa ndetse n’uwagonzwe n’ikinyabiziga kitamenyekanye cyangwa kidafite ubwishingizi abashe guhabwa indishyi.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bwana Habimana Thadee na perezida wa JADF Nyamagabe bwana Munyankiko Dieudonnee bashimiye abitabiriye iri murikabikorwa, babasaba kurushaho gukorera hamwe no kunoza serivisi hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.