SGF YITABIRIYE IMURIKABIKORWA RY’AKARERE KA KIREHE

Mu rwego rwo kurushaho kwegera abafatanyabikorwa, abagenererwabikorwa n’abandi bakenera serivisi za SGF, kuva kuri uyu wa 28 kugeza kuwa 30 Gicurasi 2024, Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) cyifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa mu kugaragaza ibyo bakora na serivisi batanga, binyujijwe mu imurikabikorwa (open day) ryabereye muri gare ya Nyakarambi mu karere ka Kirehe.

 Abitabiriye iki gikorwa basuye aho SGF yakiriraga abayigana, bagaragaje ko bishimiye ibikorwa nk’ibi by’ingenzi byo kumenyekanisha serivisi, kuko hari abajya bagira ibibazo by’ubwone cyangwa impanuka ziterwa n’ibinyabiziga bidafite ubwishingizi cyangwa bitamenyekanye ntibamenye amakuru y’aho banyura ngo bahabwe indishyi.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bwana Nzirabatinya Modeste yashimiye abafatanyabikorwa bitabiriye iki gikorwa, ku ruhare rwabo mu gutuma akarere karushaho kuzamura imibereho myiza n’iterambere mu bukungu.

Iri murikabikorwa ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kirehe, inkingi y’iterambere ryihuse kandi rirambye. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abafatanyabikorwa 45 bari mu nkingi 3 eshatu: imibereho myiza, ubukungu n’imiyoborere myiza.