SGF yoroje Abacitse ku icumu batishoboye mu Murenge wa Ntarama

Kuri uyu wa 07 Nyakanga 2017, Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka( SGF) cyoroje abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 bo mu kagari ka Cyugaro, umurenge wa Ntarama, akarere ka Bugesera ihene zigera kuri 50. Bwana Aloys Niyibizi wari uhagarariye ubuyobozi bwa SGF yasabye abahawe aya matungo kuyafata neza kugira ngo azabafashe guteza imbere imiryango yabo bifashisha ifumbire mu gufumbira imirima yabo, byongere umusaruro w’ubuhinzi bwabo. Yabasabye kandi kuzaziturira bagenzi babo mu gihe aya matungo azaba amaze kororoka.

Umuyobozi w’Akagari ka Cyugaro Madame Musaniwabo Evanisse yashimiye ubuyobozi bwa SGF bwasohoje ibyo bwari bwemereye abo baturage batishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatusi ubwo abakozi ba SGF babasuraga ku itariki ya 09 Kamena 2017 nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama. Abaturage bahawe aya matungo magufi nabo bishimiye iyi nkunga bahawe, kuko uretse kuba azororoka akababyarira umusaruro, ngo azabafasha no kubona ifumbire umusaruro w’ibyo bahinga wiyongere.

Uretse aya matungo yahawe Abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye, SGF yanatangiye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza abandi baturage bacitse ku icumu bagera ku ijana (100).