Umubyeyi w’umwana wazize impanuka arashimira SGF ku buryo yafashwe mu mugongo

Icyimpaye Niyonkuru arashimira SGF ku buryo yamubaye hafi nyuma y’uko umwana we Irere Kevine wari ufite amezi 9 ahitanywe n’impanuka yabaye mu mwaka wa 2020. Uyu mwana yagonzwe na moto itari ifite ubwishingizi ubwo yari ahetswe na nyinawabo. Nyinawabo w’uyu mwana we yarakomeretse bidakabije ariko uyu mwana Irere ibikomere byo mu mutwe yatewe n’iyi mpanuka bimuviramo urupfu.

Umubyeyi wa Nyakwigendera madamu Icyimpaye w’imyaka 20, abifashijwemo n’ubuyobozi bw’aho atuye mu karereNyaruguru mu murenge wa Munyinya yabashije kugeza dosiye isaba indishyi kuri SGF, ahabwa indishyi.

Ashimira uburyo ikibazo cye cyakiriwe ndetse kigakurikiranwa kuva yakigeza kuri SGF. Ashima serivisi yahawe, akaba asaba abatwara ibinyabiziga kujya bagendana ubushishozi birinda impanuka zo mu muhanda nk’iyamuhekuye.