Umuryango wa Bendantunguka Jean Pierre wazize impanuka urashimira SGF ku ndishyi bagenewe.
Ku itariki 17 Mata 2026, nibwo umuryango wa Bendantunguka Jean Pierre wasinyiye indishyi zijyanye n’impanuka y’imodoka itaramenyekanye yamugonze bikamuviramo kwitaba Imana. Umuhungu we Serugendo Evode mu izina ry’umuryango wabo yashimiye SGF uburyo yakiriye ikibazo cyabo, bakaba babageneye indishyi.
Serugendo yasobanuye ko umubyeyi we wari ufite imyaka 56 yagonzwe n imodoka itaramenyekanye ku itariki 10 Ukwakira 2025, arakomereka ajyanwa mu bitaro, ariko nyuma y’ibyumweru bibiri yitaba Imana. Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Gakenke, umurenge wa Rusasa ari naho umuryango wabo utuye.
Mu izina ry’umuryango wabo, Serugendo ashimira SGF uburyo bakiriwe kuva bahageza dosiye yabo isaba indishyi, kugeza uyu munsi basinyiye amafaranga bazahabwa.