Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa SGF yitabiriye imikino ya sitting volley ball

Kuri uyu wa 19 Mutarama 2025, hasojwe icyiciro cya 3 cy’amarushanwa ya sitting volley yaberaga muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye. Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa SGF madamu Nibakure Florence yakurikiranye aya marushanwa, avuga ko yashimishijwe n’urwego iyi mikino ihuza abafite ubumuga ikanaterwa inkunga na SGF igezeho. Yizeje abakinnyi n’abayobozi bateguye iyi mikino ko SGF izakomeza kubaba hafi.

Madamu Nibakure yasobanuye ko mu bakinnyi bitabiriye aya marushanwa harimo abagiye baterwa ubumuga n’impanuka. Nk’uko mu nshingano za SGF harimo kwita ku baterwa ibibazo n’impanuka zo mu muhanda, aribyo bituma SGF itera inkunga iyi mikino ibahuza ikabafasha kwishima, kwigirira icyizere no kwiteza imbere. 

Yakomeje asobanura ko siporo igira uruhare mu buzima bwo mu mutwe, akaba ariyo mpamvu SGF yifuza ko abafite ubumuga bitabira iyi mikino , bagasabana, bakigirira icyizere bakumva ko ibyo abandi bakora nabo babishobora. 

Yavuze ko urwego rw’imikinire aya makipe agezeho rushimishije, abasaba gukomeza gukorana umuhate kandi abizeza ko SGF izakomeza kubashyigikira kugira ngo bakomeze kubona ibikenewe ngo amarushanwa agende neza. Yashimiye abitabiriye iyi mikino, anabasobanurira serivisi zitangwa na SGF.

Prof. Mutangana Dieudonnée, umunyamabanga mukuru wa komite y’igihugu y’abafite ubumuga yashimiye SGF ku ruhare rukomeye igira mu kwita ku bafite ubumuga, cyane cyane ku nkunga itanga mu gutegura imikino ya sitting volley ball. Yashimiye kandi umuyobozi mukuru w’agateganyo wa SGF kuba yaje ubwe gukurikirana iyi mikino.

Iyi mikino yatangijwe ku itariki 18 isozwa kuya 19 Mutarama 2025 yitabiriwe n’amakipe y’abagabo n’ay’abagore yaje aturuka mu turere dutandukanye.